Uko warinda ubwonko gusaza :

N'ubwo gusaza ari ikintu umuntu adashobora kwirinda mu buzima, birashoboka kugumana ubuzima bwiza ndetse no kugumana ubwonko bukora neza mu gihe cy'ubusaza n'ubukecuru.

Nk'u ko bitangazwa na Doctissimo.fr, ngo kurya imbuto mu buryo buhoraho bituma umuntu agira imyaka y'ubusaza ariko agaragara nk'umuntu ukiri muto, ndetse n'ubuzima bwe bwo mu mutwe bukarushaho kuba bwiza.

Usibye za vitamini n'imyunyu ngugu, imboga n'imbuto zifite ubushobozi bwo kurinda imyakura y'ubwonko.

Muri rusange, kurya imboga n'imbuto mu buryo buhoraho bituma umubiri udasaza. Imbuto n'imboga birinda ibice byose by'umubiri umubiri indwara nyinshi (ibibazo by'umutima, kanseri), ndetse n'ubwonko bukagumana ubuzima bwiza.

Ngo ubwo bushobozi bw'imbuto bwo kurwanya ubwandu n'indwara, buturuka ku kuba zifitemo vitamini, imyunyu ngugu, ndetse n'ibyitwa polyphenols.

Umutobe w'imbuto zo mu bwoko bw'inkeri ni mwiza cyane ku bwonko

N'ubwo imboga n'imbuto bituma ubwonko bugumana ubushobozi bwabwo n'ubwo umuntu yaba ashaje, inyigo ya Pr Jim Joseph wo muri Kaminuza ya Tufts de Boston yagaragaje ko umutobe w'imbuto zo mu bwoko bumwe n'inkeri ndetse na epinard ari mwiza cyane ku bwonko.

Uyu mushakashatsi yanzuye agira inama abantu gufata byibura ikirahuri kimwe buri munsi kugira ngo barinde ubwonko bwabo gusaza, n'ubwo bo baba bashaje.

Impuguke zagaragaje ko Polyphenols ziba mu mboga n'imbuto zifite ubushobozi bwo kurinda ubwonko guhangayika. Impuguke kandi zagiye zigaragaza ko Polyohenols ziboneka mu mbuto n'imboga zifite ubushobozi bwo kurinda imyakura guhura n'impanuka zizwi nka "accidents vasculaires cérébreaux"

Muri rusange, imbuto zitukura zifasha ubwonko kudasaza, akaba ari na yo mpamvu abahanga batanga inama yo kunywa divayi y'umutuku buri munsi. Gusa bongeraho ko abantu batagomba kwirengagiza ko alcool nyinshi na yo igira ingaruka mbi ku bwonko.

Ngo umugore ntagomba kurenza ikirahuri kimwe cya divayi y'umutuku ku munsi, na ho ku mugabo, ni ibirahuri bibiri.

Kurya imbuto n'imboga nyinshi, no kugabanya ibiribwa birimo amavuta menshi, indyo yuzuye kandi nziza ku buzima, bizatuma ubwonko bwawe bukomeza kumera neza kabone n'iyo wasaza.

Source : Ngoga.com